Psalms 27:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo igitero cyangota, sinagira icyo ntinya. Nubwo urugamba rwanyibasira, nakomeza kwiringira Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kabone n’aho igitero cyose cyaza, kigashinga ingando kinyibasiye, umutima wanjye nta bwoba wagira na busa; n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Naho ingabo zabambira amahema kuntera,Umutima wanjye ntuzatinya,Naho intambara yambaho,No muri yo nzakomeza umutima.