Psalms 27:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho musaba ikintu kimwe gusa, ni cyo cyonyine nifuza: ni uguhora mu Ngoro ye musenga igihe cyose nkiriho, nkibonera ukuntu Uhoraho agira neza, ngategerereza ubushake bwe mu Ngoro ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho,Nkareba ubwiza bw'Uwiteka,Nkitegereza urusengero rwe.