Psalms 27:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azahandindira mu gihe cy'amakuba, mu Ngoro ye ni ho azampisha, azambera urutare runkingira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, igihe cy’amage, ampa aho nikinga mu nzu ye, akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye, akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye,Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha,Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.