Psalms 31:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbega ukuntu ubuntu ugira ari bwinshi! Ubugenera abakubaha, abaguhungiraho mu ruhame rwa rubanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi! Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose, kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Erega kugira neza kwawe ni kwinshi,Uko wabikiye abakubaha,Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y'abantu.