Psalms 31:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari narihebye ndavuga nti: “Uhoraho ntakinyitaho!” Nyamara Uhoraho, ubwo nagutakiraga, naragutakambiye urangoboka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho jyewe nari nataye umutwe, mvuga nti «Nirukanywe kure y’amaso yawe.» Nyamara wumvise amaganya yanjye, igihe nagutabazaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku bwanjye navuganye ubwira nti“Nciriwe mu maso yawe,Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”