Psalms 39:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ucyaha umuntu ukamuhana umuziza ibicumuro bye, ibyo akunda cyane ubitsemba nk'uko inyenzi zitsemba imyenda. Koko rero umuntu wese ni ubusa! Kuruhuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora, maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu: kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano,Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi,Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa.Sela.