Psalms 4:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara. Ubwo nari mu makuba warangobotse, n'ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe ntabaje, jya unsubiza, Mana indenganura; mu magorwa ni wowe unkura ahaga. Gira ibambe, wumve isengesho ryanjye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,unsubize uko ngutakiye.Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.