Psalms 40:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Mana yanjye, ntawe uhwanye nawe! Mbega ibitangaza wakoze! Mbega imigambi myiza udufitiye! Ngerageje kubirondora nkabivuga sinabishobora ni byinshi!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Mana yacu, wadukoreye ibintu byinshi cyane: udutegurira imigambi, utugaragariza n’ibitangaza, rwose, nta we twakunganya! Ni byinshi cyane, nta wabona uko abivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Mana yanjye,Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi,Ntihariho uwagereranywa nawe.Nashaka kubyātura no kubirondora,Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.