Psalms 42:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo nibutse ibyo nakoraga kera numva nshavuye, nazanaga imbaga y'abantu, nkabarangaza imbere tugana Ingoro y'Imana, twavuzaga impundu dushimira Imana, twabaga turi benshi twizihiza iminsi mikuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima, uko najyaniranaga n’inteko z’abantu, nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana, mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo, by’imbaga yakereye ibirori.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,Ubwo najyanaga n'abantu benshi,Nkabajyana mu nzu y'Imana,Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.