Psalms 44:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bigaruriye icyo gihugu batabikesha intwaro zabo, ntibagitsinze kubera imbaraga zabo, ahubwo batsinze kubera ububasha n'imbaraga byawe, wabarebanye impuhwe kuko wabakunze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu, imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda; ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe, n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.Ahubwo ni ikiganza cyawe cy'iburyo,N'ukuboko kwawe n'umucyo wo mu maso hawe,Kuko wabīshimiraga.