Psalms 45:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ukunda ubutungane ukanga ubugome, ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta, yakurobanuye muri bagenzi bawe igusendereza ibyishimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ukunda ubutungane, ukanga ubugiranabi; ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, yaragusize amavuta y’ubutore kandi y’ibyishimo, maze iguhitamo muri bagenzi bawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wakunze gukiranuka wanga ibyaha,Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Kukurutisha bagenzi bawe.