Psalms 55:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amagambo avuga aryohera amatwi, nyamara mu mutima we aba ajiginywa. Ibyo avuga bimeze nk'umuti woroshya uburibwe, ariko bikomeretsa nk'inkota ityaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye, ariko umutima we ugahora ushoza intambara; amagambo ye aza arusha amavuta koroha, ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta,Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa.Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo,Ariko yari inkota zikūwe.