Psalms 56:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Inuma yo mu biti by'inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Inuma iri kure cyane». Iri mu zo bitirira Dawudi. Iririmbwa banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y'aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.