Psalms 59:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Sawuli yohereje abantu ngo bagote urugo rwe bamwice.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice.