Psalms 59:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Ngabo idukingira ntubice, ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra, ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe, be kuzongera kubyutsa umutwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wihutiraho ngo ubice, ejo umuryango wanjye utava aho ubyibagirwa, ahubwo imbaraga zawe nizibatigise, zibacishe bugufi, Nyagasani, ngabo yacu nikingira!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa,Mwami ngabo idukingira,Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi.