Psalms 60:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n'Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n'ab'i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z'Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy'Umunyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri.