Psalms 63:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mana, ni wowe Mana yanjye, ni wowe wenyine nshaka cyane, ndakwifuza ngufitiye inyota n'umutima wanjye wose, dore ndi mu karere kazahajwe n'amapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,Umutima wanjye ukugirira inyota,Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,Kiruhijwe n'amapfa kitagira amazi.