Psalms 65:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mana, wita ku isi ukayivubira imvura, uyihundazaho ubukungu, imigezi yawe uyisendereza amazi, ugaha abantu ibyo kubatunga. Dore uko wateguye ubutaka:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wasuye isi, uyuhira amazi, maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano. Imigezi y’Imana isendereye amazi, maze ugategurira abantu imyaka ibatunga. Dore uko utegura ubutaka:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ugenderera isi ukayivubira,Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi.Ni wowe uha abantu amasaka,Umaze gutunganya ubutaka utyo.