Psalms 69:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyanga ari nta mpamvu, baruta ubwinshi umusatsi wanjye. Erega abanzi banjye bandusha amaboko, barashaka kundimbura, barampatira kuriha ibyo ntibye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye; abo banyazi bafite amaboko, barampiga, baranyishyuza ibyo ntigeze niba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshiAbashaka kundimbura bampora impamvu z'ibinyoma barakomeye,Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.