Psalms 84:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kumara umunsi umwe mu rugo rw'Ingoro yawe, bindutira kumara iminsi igihumbi ahandi hantu. Mana yanjye, nahitamo kunambira ku muryango w'Ingoro yawe, aho gucumbika mu mazu y'abagome.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi,Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye,Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha.