Psalms 84:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, ndifuza cyane kugera mu rugo rw'Ingoro yawe, Mana nyir'ubuzima, ndagusingiza mbikuye ku mutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutima wanjye wahogojwe no gukumbura inkomane z’Uhoraho; umutima wanjye n’umubiri wanjye, biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umutima wanjye urifuza ibikari byawe,Ndetse biwutera kugwa isari.Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.