Psalms 85:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Reka numve icyo Uhoraho Imana ivuga: itangaje amahoro ku bwoko bwayo bw'indahemuka, icyakora ntibuzongere kugira ubupfu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze; aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be, bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga,Kuko izabwira ubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro,Ariko be kugarukira ubupfu.