Psalms 90:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imyaka turama ni mirongo irindwi, twakabya kurama ikaba mirongo inani, nyamara ibyiza byayo twakwirata ni imiruho n'imibabaro. Imyaka ishira vuba urupfu rukatujyana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro,Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.