Revelation 1:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hagati yayo hari hahagaze usa n'umwana w'umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n'umukandara w'izahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’Umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w'izahabu mu gituza.