Revelation 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afite inyenyeri ndwi, naho mu kanwa ke havagamo inkota ityaye. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu kiganza cy’iburyo afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hagasohoka inkota ityaje amugi yombi. Uruhanga rwe rwarabengeranaga, boshye izuba ry’amanywa y’ihangu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye.