Revelation 1:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yatugize kandi abantu bo mu bwami bwe b'abatambyi, kugira ngo dukorere Imana Se. Nahabwe ikuzo n'imbaraga iteka ryose. Amina.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.