Revelation 1:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni jye Yohani umuvandimwe wanyu musangiye amakuba duhōrwa Yezu, musangiye kandi ubwami bwe n'ukwihangana duterwa na we. Nari ku kirwa cya Patimo, mpōrwa Ijambo ry'Imana n'iby'ukuri Yezu yahamije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’ijambo ry’Imana, n’iy’ubuhamya bwa Yezu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.