Revelation 10:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n'umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba, naho amaguru ye yasaga n'inkingi zaka umuriro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbona undi mumalayika w’igihangange wamanukaga mu ijuru. Yari yambaye igicu, umukororombya uzengurutse umutwe we, mu maso he habengerana nk’izuba, n’ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro.