Revelation 10:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry'uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izo nkuba ndwi zimaze guhinda, nanjye uko nakiteguye kwandika, numva ijwi riturutse mu ijuru, rimbwira riti «Ubutumwa bw’izo nkuba ndwi ubugire ibanga, ntubwandike.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”