Revelation 10:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.”