Revelation 11:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ako kanya haba umutingito w'isi ukaze maze kimwe cya cumi cy'umujyi kirasenyuka, abantu ibihumbi birindwi bahitanwa na wo. Abasigaye utahitanye bashya ubwoba, maze baha Imana nyir'ijuru ikuzo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, igice cya cumi cy’umurwa kirariduka, maze abantu ibihumbi birindwi bahitanwa n’icyo cyorezo. Nuko abarokotse batahwa n’ubwoba, basingiza Imana yo mu ijuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.