Revelation 11:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma umumarayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru humvikana amajwi y'abavuga cyane bati: “Ukwiriye kwima ingoma ngo ategeke iyi si ni Nyagasani Imana yacu hamwe na Kristo yatoranyije, kandi izayigenga iteka ryose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”