Revelation 11:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyamahanga bararakaye, ariko none igihe kirageze ngo uburakari bwawe bugaragare. Ni igihe cyo gucira abapfuye imanza, no kugororera abagaragu bawe b'abahanuzi n'intore zawe zose zigutinya, ari aboroheje ari n'abakomeye. Ni igihe cyo gutsembaho abatsemba isi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”