Revelation 11:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bafite ubushobozi bwo gutegeka ijuru imvura ntigwe, kugeza igihe bazarangiriza guhanura. Bafite n'ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso, no guteza isi ibyorezo by'ubwoko bwose igihe cyose babishakiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.