Revelation 11:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo mu moko yose n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, n'abo mu mahanga yose bazashungera iyo mirambo be kwemera ko ihambwa, hashire iminsi itatu n'igice.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice, kandi bababuze guhambwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.