Revelation 12:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko gikoresha umurizo wacyo nk'umukubuzo, gihanantura ku ijuru kimwe cya gatatu cy'inyenyeri kizijugunya ku isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore wari ugiye kubyara, cyiteguye kumira bunguri umwana akiva mu nda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.