Revelation 12:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko icyo kiyoka cya kabutindi kimeneshwa mu ijuru, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani iyobya abatuye isi bose, maze kirohwa ku isi kimwe n'abamarayika bacyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cya kiyoka nyamunini kirahananturwa: ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita «Sekibi na Sekinyoma», wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’Abamalayika bacyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.