Revelation 13:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ugenewe kuba imfungwa nta kabuza azafungwa, naho ugenewe kwicishwa inkota nta kabuza azicishwa inkota. Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zikaba n'indahemuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwagenewe kubohwa, azatabwa muri yombi byanze bikunze, n’uwagenewe kwicwa n’inkota, azicishwa inkota. Igihe rero kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye n’ukwemera by’abatagatifujwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.