Revelation 13:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gikōko cya kabiri gihabwa ububasha bwo guhumekera kuri iyo shusho y'icya mbere, kugira ngo kiyihe umwuka ibe nzima, ibashe kuvuga no kwicisha abantu bose batemera kuyiramya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko gihabwa ububasha bwo guha ubuzima iyo shusho y’Igikoko cya mbere, ku buryo iyo shusho ibasha ubwayo kuvuga, maze igategeka kwica umuntu wese wanze gusenga ishusho y’Igikoko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.