Revelation 13:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aha ni ho hagomba ubwenge. Umunyabwenge nafindure umubare w'icyo gikōko kuko uranga izina ry'umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero ni igihe cy’ubushishozi: umunyabwenge arasobanukirwe n’umubare uranga Igikoko, kuko uwo mubare uhwanye n’izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.