Revelation 13:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko bose baramya icyo kiyoka kubera ko cyari cyahaye igikōko ubushobozi. Baramya n'icyo gikōko ubwacyo bavuga bati: “Mbese ni nde uhwanye n'iki gikōko? Ni nde wagihangara akakirwanya?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo batangira kuramya cya Kiyoka, kuko cyahaye cya Gikoko ububasha, kandi baramya n’icyo Gikoko bavuga bati «Ni nde wagereranywa n’iki Gikoko, cyangwa se ni nde washobora kukirwanya?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”