Revelation 14:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma ngira ntya mbona Umwana w'intama ahagaze ku musozi wa Siyoni.Yari kumwe n'abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, buri wese uruhanga rwe rwanditsweho izina ry'uwo Mwana w'intama n'irya Se.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se, ryanditse ku gahanga kabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.