Revelation 14:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko numva ijwi ry'uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ” Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w'Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z'imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n'ibyiza bakoze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rirambwira riti «Andika: Hahirwa guhera ubu abapfiriye muri Nyagasani. Ni koko, uwo ari Roho w’Imana ubivuga. Nibaruhuke imibabaro yabo, kuko ibikorwa byabo bibaherekeza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”