Revelation 14:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Undi mumarayika na none wahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro, aza avuye ku rutambiro rw'Imana. Avuga cyane ahamagara wa wundi ufite umuhoro utyaye ati: “Turira umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y'imizabibu yo ku isi, kuko imbuto zayo zihishije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro, ati «Cyamura umuhoro wawe utyaye, maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati “Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse.”