Revelation 14:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko izo mbuto z'imizabibu zengerwa inyuma y'umurwa, maze havamo amaraso asendera ahantu hafite umurambararo ungana n'ibirometero magana atatu, n'ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze yengerwa hanze y’umugi. Nuko mu rwengero hasohokamo imivu y’amaraso, arasendera kugera ku minwa y’amafarasi, kandi akwira ahantu h’amasitadi igihumbi na magana atandatu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.