Revelation 14:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yavugaga cyane ati: “Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca imanza kigeze. Nimuramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko y'amazi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yavugaga mu ijwi riranguruye ati «Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze. Nimusenge Umuremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’amasoko y’amazi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.”