Revelation 15:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by'imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w'Imana wuzurira.