Revelation 15:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbona igisa n'ikiyaga cy'ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n'abatsinze cya gikōko n'ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy'ibirahure bafashe inanga bahawe n'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana, bafite inanga z’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana,