Revelation 15:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry'Imana n'ububasha bwayo. Nta muntu n'umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n'abamarayika barindwi birangiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Ingoro y'Imana yuzura umwotsi, utewe n’ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Ntihagira n’umwe ushobora kwinjira mu Ngoro y'Imana, kugeza ubwo bya byorezo birindwi byazanywe n’abamalayika barindwi birangira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n'umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye.