Revelation 16:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izo ni zo ngabo za Satani zikora ibitangaza byo kwemeza abantu, zisanga abami bo ku isi yose ngo zibakoranyirize kujya ku rugamba kuri wa munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izo roho mbi ni za Sekibi zikora ibintu bitangaje, maze zigasanga abami bo ku isi yose, kugira ngo zibakoranyirize kurwanya umunsi ukomeye w’Imana Mushoborabyose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.